Abantu 12 bishwe, abagore n’abana barashimutwa mu gitero cyagabwe muri Sokoto muri Nigeria
Abantu 12 bishwe, abandi barakomereka, mu gihe abagore n’abana benshi bashimuswe nyuma y’igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro mu Mudugudu wa Lajinge, muri Leta ya Sokoto, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria.
Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, ubwo abo bantu bitwaje intwaro bageraga muri uyu mudugudu ahagana saa tanu z’ijoro, bagatangira kurasa abaturage, kwica bamwe, gusahura ndetse no gutwara amatungo.
Abaturage bavuga ko abagabye igitero banashimuse abagore n’abana benshi, bakabajyana ahantu hatahise hamenyekana.
Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko abantu batandatu bo mu muryango umwe bapfiriye mu nzu yabo nyuma yo gutwikirwa, mu gihe abandi bane bakomerekeye muri icyo gitero.
Umuturage witwa Auwal Hassan yavuze ko abagabye igitero batwaye amatungo menshi y’abaturage, mbere yo kujyana abagore n’abana ahantu hatazwi.
Leta ya Sokoto imaze igihe ihanganye n’ibitero by’udutsiko twitwaje intwaro, aho abo bagizi ba nabi bakunze kwibasira abaturage, kubashimuta no kubaka amafaranga y’incungu. Ibi byakomeje guteza umutekano muke mu bice bitandukanye byo mu majyaruguru ya Nigeria.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Sokoto, Ahmed Rufai, yatangaje ko hatangijwe iperereza rigamije kumenya abari inyuma y’iki gitero no kubakurikirana.
Polisi kandi yavuze ko hakomeje gukusanywa amakuru ku baturage bashimuswe n’aho bashobora kuba barajyanywe.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo