Wednesday, 12 Aug 2026
×
Karongi: Hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zisaga litiro 2,152
AMAKURU

Karongi: Hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zisaga litiro 2,152

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 12 Aug 2026 Hashize Amasaha 2 1K views 0 ibitekerezo

Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, hamenwe inzoga zitujuje ubuziranenge zisaga litiro 2,152.45, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, kigamije kurengera ubuzima bw’abaturage no guhashya ibinyobwa bitemewe.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye ndetse n’abaturage, mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bisembuye bikorerwa cyangwa bitumizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima.

Inzoga zamenwe zari zarafashwe mu bikorwa byo kugenzura ibinyobwa bicuruzwa mu Karere ka Karongi bitujuje ubuzirantenge, hagamijwe gukumira ko byongera kujya ku isoko ndetse n’abaturage bagakomeza kubinywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’ababinywa, ndetse bikagira n’ingaruka ku mibereho y’imiryango n’umutekano rusange.

Yasabye abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa batizeye ubuziranenge, abasaba kandi gutanga amakuru igihe babonye ahakorerwa, hacururizwa cyangwa hakwirakwizwa inzoga zitemewe.

Muzungu yagize ati: “Ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange. Abaturage bakwiye kubyirinda, kandi uwamenya ahakorerwa cyangwa hacururizwa ibinyobwa nk’ibi akwiye gutanga amakuru kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.”

Yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu gukumira ikoreshwa ry’ibinyobwa bishobora kubagiraho ingaruka, avuga ko ubuzima bwiza n’umutekano by’umuturage ari inshingano ya buri wese.

Ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge bikunze gukorwa mu buryo butagenzuwe, hakifashishwa ibinyabutabire cyangwa ibindi bikoresho bitujuje ibisabwa. Iyo byanywe bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima, cyane cyane iyo bikozwe mu buryo butagenzuwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwagaragaje ko igikorwa cyo kumena izi nzoga ari kimwe mu bikorwa bigamije gukomeza kurengera abaturage no gukumira ibicuruzwa bishobora kubangamira ubuzima bwabo.

Abaturage kandi basabwe gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku nzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo inzego zibishinzwe zibashe kuzikurikirana no kuzikura ku isoko.

Iyi gahunda ibaye mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge, hagamijwe kugabanya ibibazo by’ubuzima, amakimbirane n’izindi ngaruka bishobora guteza mu miryango no mu muryango mugari.

Ubuyobozi bwibukije abaturage ko kwirinda ibinyobwa bitemewe, gutanga amakuru no gukurikiza amabwiriza agenga ibinyobwa bisembuye ari ingenzi mu kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo