Monday, 10 Aug 2026
×
Karongi: Abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka yabereye i Karongi, abandi 13 barakomereka
AMAKURU

Karongi: Abantu batandatu bapfiriye mu mpanuka yabereye i Karongi, abandi 13 barakomereka

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 10 Aug 2026 Hashize Amasaha 3 1K views 0 ibitekerezo

Abantu batandatu bari bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace bari bakodesheje, mu gihe abandi 13 bari bayirimo bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’umunaniro n’ibitotsi byafashe umushoferi, bigatuma ananirwa gukomeza kuyobora neza ikinyabiziga. Imodoka yarenze umuhanda igwa ahantu hari ku ntera ya metero 20 uvuye ku muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Ngendahimana Jean Damascène, yavuze ko inzego z’ibanze n’iz’umutekano zahise zihagera nyuma y’impanuka, zigatanga ubutabazi ndetse abakomeretse bakajyanwa ku Bitaro bya Kibuye.

Yasobanuye ko abari muri iyo modoka bari abaturage bo mu Murenge wa Ruganda bari bavuye mu bukwe bwabereye i Kigali.

Muri iyo mpanuka, abantu batandatu bahise bapfa, mu gihe abandi 13 bakomeretse. Muri bo, batanu bakomereke bikomeye, abandi umunani bakomereka byoroheje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yavuze ko ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko umunaniro n’ibitotsi bishobora kuba ari byo byatumye umushoferi ananirwa kugenzura ikinyabiziga.

Polisi yakomeje gushishikariza abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara bafite umunaniro cyangwa ibitotsi, kuko bishobora guteza impanuka zikomeye zigahitana ubuzima bw’abantu.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo