FDA yahagaritse inzoga 52 zitumizwa mu mahanga zirimo Kiwingu, Bond 7 na Konyagi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa mu Rwanda ry’inzoga 52 zitandukanye, zirimo Bond 7, Kiwingu, Konyagi na Gilbey’s, mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’Abanyarwanda.
Iki cyemezo kiri mu itangazo Rwanda FDA yashyize hanze ku wa 5 Kanama 2026, aho yasabye ko itumizwa mu mahanga ry’ibi binyobwa bisembuye rihagarikwa ako kanya.
Rwanda FDA kandi yategetse abatumiza izi nzoga mu Rwanda gutangira igikorwa cyo kuzikura ku isoko no kuzisubiza mu bubiko, bakorana n’abazikwirakwiza mu gihugu.
Abatumiza ibi binyobwa basabwe kandi kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’ibyakozwe mu gukusanya no gukura izi nzoga ku isoko mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi, uhereye ku wa 5 Kanama 2026.
Iki cyemezo kije mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bisembuye bitujuje ibisabwa, by’umwihariko ibikekwa kugira ingaruka ku buzima bw’ababinywa.
Amakuru yatangajwe avuga ko hamaze gufungwa inganda 136 zakoraga ibinyobwa bitemewe mu Rwanda.
U Rwanda kandi rwatangiye igikorwa cyo kumena ethanol yifashishwaga mu gukora ibyo binyobwa. Kugeza ubu, litiro zigera ku 470,000 za ethanol zimaze gukusanywa mu Mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko zizamenwa.
Rwanda FDA ivuga ko ingamba nk’izi zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage, mu gihe ibinyobwa bitemewe bikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Nk’uko byatangajwe, mu mezi arindwi ashize, ibinyobwa bisembuye bitemewe byahitanye abantu 50, mu gihe abandi 100 bavugwa ko bahumye.
Rwanda FDA ishimangira ko guhagarika izi nzoga no kuzivanaho ku isoko biri mu ngamba zo gukumira izindi ngaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo