Tuesday, 04 Aug 2026
×
U Rwanda rwatunguwe n’ibyo Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko rwemereye u Burundi
AMAKURU

U Rwanda rwatunguwe n’ibyo Perezida Ndayishimiye aherutse gutangaza ko rwemereye u Burundi

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 04 Aug 2026 Hashize Amasaha 3 1K views 0 ibitekerezo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Amb. Olivier Nduhungirehe, yahakanye ibyo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aherutse gutangaza avuga ko u Rwanda rwemeye ko u Burundi bwohererezwa abasirikare bashinjwa kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi mu 2015.

Nduhungirehe yavuze ko ibyo Perezida Ndayishimiye yatangaje ari “ikinyoma cyambaye ubusa”, ashimangira ko kuva umwaka wa 2026 watangira, u Rwanda n’u Burundi bitigeze bigirana ibiganiro ku ngingo nk’iyo.

Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Venuste Nshimiyimana kuri YouTube Agasaro Kaburaga, aho baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi, by’umwihariko ibibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Nduhungirehe yavuze ko muri iki gihe nta biganiro bya dipolomasi biri kuba hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi, avuga ko ibiganiro bya nyuma byabaye mu Ukuboza 2025, ubwo inzego z’umutekano n’iz’ubutasi z’ibihugu byombi zahuriraga ku mupaka.

Yagize ati: “Nta biganiro tugirana na Guverinoma y’u Burundi ubu ngubu. Ibiherutse kuba byabaye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, ku itariki ya 14 n’itariki ya 18, ku mupaka hagati y’inzego z’umutekano n’inzego z’ubutasi.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo biganiro byakurikiwe n’ibibazo by’umutekano byabereye muri Uvira, cyane cyane nyuma y’uko AFC/M23 yari imaze gufata uwo Mujyi, aho Ingabo z’u Burundi zari mu mirwano.

Yongeyeho ko n’igihe imijyi ya Goma na Bukavu yari imaze gufatwa, u Rwanda n’u Burundi byigeze kugirana ibiganiro bigamije kugabanya umwuka mubi wari hagati y’ibihugu byombi, ndetse impande zombi zikemeranya ku ngamba zagombaga gufatwa.

Nduhungirehe yavuze ko ibyo bumvikanyeho bitashyizwe mu bikorwa uko byari biteganyijwe, nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye atangaje ko u Rwanda rwari rufite umugambi wo gutera u Burundi.

Ati: “Ariko icyo gihe aho kugira ngo babishyire mu bikorwa, twumvise Perezida Ndayishimiye adushinja ko dushaka gutera, aba arabihuhuye.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yatunguwe no kumva Perezida Ndayishimiye avuga ko mu mezi atanu yari ashize u Rwanda rwemereye u Burundi ko bwashyikirizwa abasirikare bashinjwa uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi wabaye mu 2015.

Yagize ati: “Natangajwe byimazeyo no kumva Perezida Ndayishimiye avugira kuri BBC Gahuzamiryango ko ngo mu mezi atanu ashize u Rwanda rwemereye u Burundi kubagezaho ba basirikare bashinjwa gukora coup d’état muri 2015. Ibyo bintu ntabwo byigeze biganirwaho uyu mwaka, nta nubwo twigeze tubibemerera.”

Nduhungirehe yavuze ko ikibazo cy’abo basirikare cyigeze kuganirwaho mu myaka itatu ishize, ariko ibiganiro ntibyigeze bivamo umwanzuro ku buryo bwo kubashyikiriza u Burundi.

Yasobanuye ko icyo gihe u Burundi bwari bwaratanze ibyo busaba, ariko ko hari ibyo bwari bwiyemeje gukora bitashyizwe mu bikorwa, bityo ibiganiro ntibigire umwanzuro wanyuma.

Ibi bibaye mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuba mubi, nyuma y’imyaka isaga icumi ibihugu byombi bifitanye umwuka mubi, by’umwihariko ku bibazo by’umutekano n’ibirego bya politiki byagiye bishyirwa hagati yabyo.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo