Friday, 07 Aug 2026
×
U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 177 bavuye muri Libya
AMAKURU

U Rwanda rwakiriye impunzi n’abimukira 177 bavuye muri Libya

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 06 Aug 2026 Ejo Hashize 1K views 0 ibitekerezo

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 24 cy’abimukira bavuye muri Libya, aho abantu 177 bageze mu gihugu basaba ubuhungiro, nk’uko Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yabitangaje.

Aba bimukira bageze mu Rwanda ku wa 5 Kanama 2026, bakaba barimo Abanya-Sudani 68, Abanya-Eritrea 66, Abanya-Ethiopia 15, Abanya-Sudani y’Epfo 26 n’Abanya-Somalia babiri.

Bamaze kugera mu Rwanda, aba basabye ubuhungiro bajyanywe mu Kigo cya Gashora Emergency Transit Centre, giherereye mu Karere ka Bugesera, aho bazacumbikirwa by’agateganyo mu gihe hakorwa igenzura ndetse hagategurwa ibisubizo birambye ku buzima bwabo.

Kwakirwa kw’aba bimukira biri muri gahunda ya Emergency Transit Mechanism (ETM), ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

U Rwanda rumaze kwakira abarenga 3,000

Kuva gahunda ya ETM yatangira mu mwaka wa 2019, u Rwanda rumaze kwakira abarenga 3,000, barimo impunzi n’abasaba ubuhungiro bakuwe muri Libya.

MINEMA ivuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije kurengera abantu bahunze intambara, ihohoterwa n’itotezwa, ndetse rugakomeza kugira uruhare mu gushakira umutekano n’ubuzima bwiza abantu bakeneye ubuhungiro.

Muri iyi gahunda, abantu 2,681 bari barazanwe mu Rwanda bavuye muri Libya bamaze kubona ibisubizo birambye, aho bamwe muri bo bimuriwe mu bindi bihugu kugira ngo bahatangire ubuzima bushya.

Canada ni cyo gihugu cyakiriye umubare munini w’abo bimuwe, aho cyakiriye 927, gikurikirwa n’u Bufaransa bwakiriye 332, Leta Zunze Ubumwe za Amerika 325, Suède 297, Finlande 271, Norvège 229, u Budage 132, u Buholandi 94 ndetse n’u Bubiligi 72.

Gahunda ya Emergency Transit Mechanism yashyizweho hagamijwe gutabara no kurengera abimukira bari mu kaga muri Libya, ibafasha kubona ahantu hizewe mu gihe hategurwa igisubizo kirambye ku buzima bwabo, birimo kwimurirwa mu bindi bihugu bibakira.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo