Tuesday, 21 Jul 2026
×
Gakenke: Umwarimu yafatanywe amatungo arimo ihene z’inyibano
AMAKURU

Gakenke: Umwarimu yafatanywe amatungo arimo ihene z’inyibano

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 16 Jul 2026 Hashize Iminsi 4 1K views 0 ibitekerezo

Umwarimu wigishaga ku Ishuri Ryisumbuye ryo ku Mubuga, riherereye mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa amatungo akekwaho kuba yaribwe abaturage.

Uyu mwarimu atuye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Buhata, Umurenge wa Gakenke, mu Karere ka Gakenke.

Amakuru avuga ko mu rugo rwe hasanzwe ihene n’intama abaturage bari bamaze iminsi bavuga ko bibwe. Byakurikiye amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari amatungo yabo yibwe, bituma inzego zibishinzwe zikora isaka, risanga amwe muri ayo matungo ari iwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha akekwaho.

Yagize ati: "Aya makuru twayamenye kandi inzego zibishinzwe zirimo kuyakurikirana."

Amakuru yamenyekanye kandi agaragaza ko uyu mwarimu yari asanzwe avugwaho kugura amatungo, ariko abaturage bamaze gutanga ibirego by’ubujura, isaka ryakozwe risanga amatungo bavuga ko bibwe ari mu rugo rwe.

Bivugwa kandi ko atari ubwa mbere agarutsweho kubera imyitwarire itanoze, kuko yari aherutse guhabwa igihano cyo guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atatu kubera imyitwarire mibi, akaba yari akiri muri icyo gihano.

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo matungo ndetse n’uruhare rw’ukekwaho muri iki kibazo. Mu gihe iperereza rigikomeje, amategeko ateganya ko ukekwa afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubimuhamije.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo