Saturday, 05 Sep 2026
×
Polisi y’u Rwanda yafunze abapolisi babiri bagaragaye bafata nabi umukobwa wambaye ubusa
AMAKURU

Polisi y’u Rwanda yafunze abapolisi babiri bagaragaye bafata nabi umukobwa wambaye ubusa

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 01 Sep 2026 Hashize Iminsi 4 261 views 0 ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafunze abapolisi babiri bagaragawe mu mashusho bafata umukobwa muri Gare ya Rubavu, bivugwa ko yari yambaye imyambaro bamwe babonaga nk’idakwiye.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba bapolisi bombi bafashe uyu mukobwa, bakamushorera mbere yo kumwinjiza mu modoka ya Polisi izwi nka Pandagare.

Nyuma y’uko ayo mashusho akwirakwiye, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukurikirana ibyabaye ndetse igafata abo bapolisi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Polisi yagize iti: “Abapolisi bagaragara muri aya mashusho bafashwe ndetse barafungwa. Uwo mukobwa na we yarenganuwe.”

Polisi kandi yavuze ko abapolisi bose bahawe amabwiriza yo kwitwararika mu kazi no kwirinda ko ibikorwa nk’ibi byongera kubaho.

Imyambarire ikomeje guteza impaka

Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda hakomeje impaka ku bijyanye n’imyambarire y’abakobwa n’abagore, cyane cyane ku bijyanye no kwambara imyenda ifatwa nk’idakwiye.

Impaka zongeye gufata indi ntera nyuma y’igitaramo cya Diamond Platnumz, aho bamwe mu bagore bari bagiye kukitabira bavuzweho gusubizwa inyuma basabwa kubanza kwambara imyambaro ibikwiriye.

Abashyigikiye gahunda yo kwambara umuntu akikwiza bavuga ko ari uburyo bwo kurinda umuco n’indangagaciro nyarwanda.

Ku rundi ruhande, abatabyemera bavuga ko imyambarire ari amahitamo bwite kandi ko inzego zitagomba gufata abantu nabi cyangwa kubahutaza hashingiwe ku myambarire yabo.

Icyabaye i Rubavu cyongeye kuzamura ikibazo cy’uburyo inzego z’umutekano zigomba gufata abaturage, cyane cyane mu gihe hari amabwiriza ajyanye n’imyitwarire cyangwa imyambarire. Polisi yatangaje ko abapolisi bagaragara muri ayo mashusho bafunzwe, mu gihe ibyabaye bikomeje gukurikiranwa.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo