Musanze: umugabo yapfuye arashwe nyuma yo gushaka gutema umuporisi
Umugabo witwa Munyamashuri Emmanuel, w’imyaka 46, wo mu Karere ka Musanze, yarashwe arapfa nyuma yo gushaka kurwanya abapolisi bari bagiye gufata umuhungu we ukekwaho ibyaha by’ubujura.
Ibi byabereye mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze, mu ijoro ryo ku wa 26 Kanama 2026, ahagana saa Tatu.
Amakuru avuga ko Polisi yari yagiye mu rugo rwa Munyamashuri Emmanuel igiye gufata umuhungu we, Irakoze Félix w’imyaka 22, ukekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura birimo gupfumura amazu no gukomeretsa abantu.
Uyu musore kandi bivugwa ko yari yarigeze gutoroka ubutabera akoresheje amazina y’undi muntu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko Munyamashuri yarashwe nyuma yo gushaka gutema umupolisi wari mu kazi.
Yasobanuye ko ubwo abapolisi bari baje gufata Irakoze Félix, se yasohotse mu rugo afite umuhoro, arwanya abapolisi ndetse avuga ko nta muntu wemerewe kwinjira mu rugo rwe.
CIP Ngirabakunzi yavuze ko abapolisi bamuburiye inshuro nyinshi, ariko akanga kubumvira agakomeza kubasatira.
Ati: “Polisi yamwibwiye ariko ntiyumva, akomeza kuyisagararira. Irasa mu kirere ntiyumva, akomeza gusatira umupolisi ashaka kumutema, araraswa arapfa.”
Nyuma yo kuraswa, Munyamashuri Emmanuel yahise apfa.
Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Ruhengeri, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana iby’iki gikorwa.
Ibyabaye byongeye kwibutsa akamaro ko kutabangamira inzego z’umutekano mu gihe ziri mu kazi, ndetse ko abantu bafite amakuru ku bantu bakekwaho ibyaha bakwiye kuyageza ku nzego zibishinzwe aho kwishora mu mirwano.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo