Friday, 24 Jul 2026
×
Karongi hateraniye inama y'Intara y' Iburengerazuba haganirwa ku imirire mibi n'igwingira hafatwa n' ingamba zo kuyigabanya
AMAKURU

Karongi hateraniye inama y'Intara y' Iburengerazuba haganirwa ku imirire mibi n'igwingira hafatwa n' ingamba zo kuyigabanya

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 23 Jul 2026 Hashize Amasaha 11 1K views 0 ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane, i Karongi hateraniye inama y'Intara y’Intara yahuje inzego za Leta n'abafatanyabikorwa baganira ku ishusho y'imirire mibi n'igwingira mu bana no gufata ingamba zo gukomeza kugabanya igwingira muri iyi Ntara.

Iyi nama yayobowe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee.

Agaruka ku ishusho y'igwingira mu bana mu Ntara y’Iburengerazuba, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko iyi Ntara igifite umubare munini w'abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye kuko bari kuri 32.7% hashingiwe ku byagaragajwe mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho y’ingo (RDHS).

Guverineri Ntibitura: "Uyu mubare ni munini ndetse unarenze impuzandengo y’Igihugu iri kuri 27%. Urugendo dufite rusaba ubufatanye n’imbaraga zihariye zo kugabanya iki gipimo kikagera munsi ya 15% bitarenze muri 2029".


Yifashishije isesengura NCDA yakoze ku byavuye mu bushakashatsi ku buzima n'imibereho y'ingo bwa 2025, Umuyobozi Mukuru wa w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, Ingabire Assumpta yasabye ubuyobozi bw'uturere gusesengura ibibazo bigihari n'impamvu muzi zituma abana bagwingira, abibutsa ubufatanye bw'inzego mu gukuraho ibyo bibazo.

Mu butumwa yatanze, Minisitiri yavuze ko umwana ugwingiye aba atakaje igice cy'ubushobozi bwe, Igihugu kiba gitakaje igice cy'imbaraga gishingiraho ejo hazaza, ariyo mpamvu kurwanya igwingira atari amahitamo ahubwo ari inshingano za buri wese.


Yavuze ko umwana wagwingiye aba afite amahirwe make yo gukura neza, gutsinda neza no kuzigirira akamaro ndetse akakagirira n'Igihugu.

Agaruka ku mibare y'uko uturere twagabanyije igwingira mu Ntara y'Iburengerazuba, ndetse n'uko Intara ihagaze (kuri 32.7%), Minisitiri yavuze ko bakiri kure ugereranyije n'intego y'Igihugu yo kugabanya igwingira kugera munsi ya 15% muri 2029. 

Yibukije abatuye kugaburira abana ibikomoka ku matungo cyane cyane amafi n'isambaza biboneka muri iyi ntara. Yasabye abitabiriye inama gukangurira abaturage kwirinda kugurisha umusaruro w'amata n'amagi bataraha abana.

Yasabye abayobozi n'abafatanyabikorwa gushyira imbaraga mu kugeza amazi meza ku baturage kugira ngo abafashe kwirinda indwara ziterwa n'umwanda kuko zigira uruhare runini mu gutuma abana batakaza intungamubiri bikabaviramo kugwingira.

 

 

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo