Kwibohora: Perezida Paul Kagame yahaye icyubahiro ingabo zari iza RPA
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye abahoze ari ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army) zagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, azishimira ubutwari n’ubwitange zagaragaje, anazirikana abaguye muri urwo rugamba.
Ni mu butumwa bujyanye n’isabukuru y’imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye Umukuru w’Igihugu yageneye Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo.
Yagize ati: “Ndagira ngo ntangire nshimira ingabo zari iza RPA ku butwari n’ubwitange bagize ku byahinduye amateka y’igihugu cyacu. Benshi muri bo ntabwo bagize amahirwe yo kubaho kugeza kuri uyu munsi, ariko ibyo baharaniye biragaragara mu Rwanda tubona.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwamaze imyaka myinshi muri Politiki yo guheza, gutera ubwoba no kubiba amacakubiri; ibyatumye habaho urugamba rwo kubohora igihugu mu rwego rwo gusubiza Abanyarwanda ibyo bari barambuwe
Umukuru w’Igihugu yibukije ko umutekano n’imiyoborere myiza u Rwanda rufite ari byo musingi w’ibyo u Rwanda rwagezeho, ashimangira ko “umutekano wo kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’abo ahandi.”
Yunzemo ko u Rwanda rugomba gukomeza kuba maso kandi rugahagarara ku byo rwemera.
Perezida Kagame yijeje ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi, kuko Abanyarwanda batazabyemera.
Yaboneyeho gusaba urubyiruko “kumva ko nta wundi ufite inshingano ku Rwanda kurusha Abanyarwanda ubwabo.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko n’ubwo hari abashobora gushyigikira u Rwanda abandi bikaba ngombwa ko batemeranya na rwo ku bintu bimwe na bimwe, ikizwi ari uko bishobora kurangira bose baruteye umugongo.

Yaburiye Abanyarwanda ko “twe nta yandi mahitamo dufite. Ni inshingano yacu kureba ko Umunyarwanda wese ashobora kubaho mu mahoro no gutera imbere mu gihugu cye.”
Yunzemo ko kwibohora bizahoraho, ati: “Ni yo mpamvu kwibohora bitazigera birangira, ahubwo bizakomeza kujyana n’igihe, kandi bigaragarire mu mbaraga dushyira mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu uko imyaka ishira.”
Perezida wa Repubulika yibukije Abanyarwanda ko ahazaza bakwiriye hari imbere yabo, abasaba gukomeza kubaka ubumwe, kwanga amacakubiri ayo ari yo yose no gushyira imbaraga mu byo bubaka, kugira ngo hatazagira ikibananira.
Ibitekerezo (1)
Kagame turamukundaga
Duhe igitekerezo