Perezida Kagame yasabye ko Ikinyarwanda cyigishwa mu Ngabo z’u Rwanda
Perezida Paul Kagame yasabye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ubwa Polisi y’u Rwanda (RNP) gushyira imbaraga mu kwigisha no kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda mu nzego z’umutekano, agaragaza ko ari ururimi rukwiye guhabwa agaciro nk’ururimi ruhuza Abanyarwanda.
Yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 ubwo yagiranaga ikiganiro n’Intore 769 zigize Irorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutozwa mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, giherereye mu Karere ka Gatsibo.
Mu masomo aba Ntore zahawe harimo no kunoza imivugire y’Ikinyarwanda. Bamwe muri bo bagaragaje ko mbere y’itorero batari bakizi neza, ariko ko ubu bamaze kugera ku rwego rushimishije mu kugikoresha.
Perezida Kagame yashimye intambwe bagezeho, anagaragaza ko hari n’abakuru bakigorwa no kukivuga neza.
Yagize ati: “Ikinyarwanda usibye mwebwe, hari n’abakuru batakizi. Amahirwe yanyu ni uko mukiri bato, mushatse gufata mufata vuba. Ariko abakuru bari hafi kungana nanjye iyo batazi Ikinyarwanda, biragorana kubigisha kuko uba ugomba gusubiramo kenshi.”
Umukuru w’Igihugu yasabye ko hashyirwaho uburyo bugezweho bwo gufasha urubyiruko gukomeza kwiga Ikinyarwanda aho rwaba ruri hose, binyuze muri porogaramu z’ikoranabuhanga.
Ati: “Muzabashyirireho porogaramu yigisha Ikinyarwanda kugira ngo bashobore gukomeza kukiga aho bari hose.”
Perezida Kagame yanahaye umukoro Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, abasaba ko no mu ngabo ndetse no muri Polisi hajya habaho amasomo yihariye yo kunoza imikoreshereze y’Ikinyarwanda.
Yagize ati: “CDS narabikubwiye, mujye mwigisha Ikinyarwanda no mu ngabo zacu. Na IGP, mujye mubikora no muri Polisi. Hari abashaka kugoreka indimi kugira ngo bumvikane n’abandi, abandi bakabikora kubera ibyo bita ‘vibes’, ariko ibyo ni ikindi kibazo.”
Perezida Kagame yagaragaje ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari kimwe mu bigize indangagaciro z’Abanyarwanda, bityo ko rukwiye kwitabwaho no gutezwa imbere mu nzego zose z’igihugu, zirimo n’iz’umutekano.
Mu gusoza ikiganiro, yashimye Indangamirwa ku buryo zagaragaje ubushake bwo kwiga no gukoresha neza ururimi rwabo, anazishishikariza gukomeza kurusigasira no kurugira ishema ry’Abanyarwanda.

Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo