Monday, 27 Jul 2026
×
Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kumwima Frw 2,000 yo kunywera inzoga
AMAKURU

Rutsiro: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amuziza kumwima Frw 2,000 yo kunywera inzoga

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA 27 Jul 2026 Hashize Amasaha 4 1K views 0 ibitekerezo

Umugabo witwa Ntegekurora Damascène w’imyaka 44, utuye mu Mudugudu wa Mucaca, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, yafashwe akurikiranyweho kwica umugore we w’isezerano, Mukabarame Vestine w’imyaka 34, amuziza ko yanze kumuha amafaranga y’u Rwanda 2,000 yari agiye gukoresha mu kunywa inzoga.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Nyakanga 2026. Uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Rusebeya mu gihe iperereza rikomeje.

Amakuru atangwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mucaca avuga ko uyu muryango wari umaze imyaka myinshi ubana mu makimbirane. Ntegekurora ngo yari amaze igihe gito atita ku rugo rwe, kuko yakundaga kubana n’abandi bagore, ndetse ngo yari yarashatse abandi bagore batatu nyuma yo gushakana na Mukabarame.

Abaturanyi bavuga ko ku munsi w’icyo cyaha, Mukabarame yari amaze guhabwa amafaranga 58,500 Frw avuye mu kimina. Umugabo we yahise amusaba Frw 2,000 ngo ajye kunywa inzoga, ariko umugore arabyanga, amwibutsa ko adafasha urugo, atita ku bana ndetse atanabishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), bityo ko nta mpamvu yari afite yo kumwaka ayo mafaranga. 

Icyo cyatumye havuka intonganya zikomeye hagati yabo.

Abaturage bavuga ko nyuma y’ayo makimbirane, Ntegekurora yinjiye n’umugore we mu cyumba bararagamo, aho akekwaho kumuniga kugeza ashizemo umwuka. Nyuma y’icyo gikorwa ngo yasubiye kunywera inzoga mu kabari ari kumwe n’umugore we wa kane bivugwa ko atwite.

Mu gitondo, amakuru y’urupfu rwa Mukabarame yamenyekanye nyuma y’uko umwana muto yari yasigaye kwa nyirakuru atangiye kurira, bituma ajyanwa iwabo. Nyirakuru agezeyo yasabye gukingurirwa ariko ntiyagira umwitaba, ibintu byatumye akeka ko hari ikibazo.

Abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahise batabazwa. Umugabo yaje guhamagarwa aho yari ari kunywera inzoga, aza afungura urugo, abanza kuvuga ko umugore we yiyahuye.

Icyakora, amakuru atangwa n’abaturage agaragaza ko uko yabazwaga n’inzego z’umutekano, yemeye ko ari we wamwishe, ndetse ngo yanasabye imbabazi ku byabaye.

Umurambo wa Mukabarame wajyanywe mu Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Ntegekurora yahise atabwa muri yombi.

Uyu muryango usize abana batatu, barimo uw’imyaka 11 urangije amashuri abanza, uw’imyaka umunani wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, n’umwana muto w’imyaka itatu.

Abaturage bo muri aka gace basabye ko abo bana bafashwa bakitabwaho, mu gihe bakekwaho icyaha nibahamwa nacyo bakazahanwa hakurikijwe amategeko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yemeje aya makuru, asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe igihe babonye amakimbirane ashobora kuvamo ibyaha, kugira ngo hakumirwe impanuka nk’izi.

Yagaragaje kandi ko ubuyobozi bukomeje gukurikirana ingo zibana mu makimbirane, bushishikariza abafitanye ibibazo kubikemura binyuze mu nzira z'amategeko n'ubuhuza, aho kwishora mu bikorwa by'urugomo bishobora kuviramo abantu kubura ubuzima.

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Emmanuel NIRINGIYUMUKIZA

Journalist and content Creator dedicated to delivering accurate ,timely ,and well-reserched news. With a passion for storytelling and factual reporting, covering a wide range of topics, including current affairs, politics,business,technology,entertainment ,sports, and human-interest stories.

Ibitekerezo (0)

Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!

Duhe igitekerezo