Rulindo: Abagabo babiri bishwe bakubiswe n’abakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro
Abagabo babiri bo mu Karere ka Rulindo bitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye n’itsinda ry’abantu bakekwaho gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, bazwi ku izina ry’“abapari”.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Nyakanga 2026, mu Mirenge ya Murambi na Cyinzuzi, aho abaturage bavuga ko abo bagabo bakubiswe mu rugendo rurerure mbere yo kwicwa.
Sibomana Théogène, umwe mu baturage bari hafi y’aho byatangiriye mu Murenge wa Murambi, yavuze ko ahagana saa mbili z’ijoro, itsinda ry’abapari ryageze mu isantere y’ubucuruzi yitwa ku Marembo, rifata abagabo babiri barimo Munyakindi Vincent n’undi uzwi ku izina rya Mudimba.
Yasobanuye ko abo bagabo bajyanywe mu gace ka Budakiranya berekeza mu Rugaragara, bakagenda bakubitwa inzira yose. Mu gitondo cyakurikiyeho, umurambo wa Munyakindi wabonetse mu Mudugudu wa Rudogo, mu gihe uwa mugenzi we wabonetse mu Rugaragara.
Abaturage bakeka ko uru rugomo rwaba rufitanye isano n’amakimbirane ajyanye n’ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.
Sibomana yagize ati: “Dukeka ko babahoye ibibazo bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Turasaba ko ababikoze bafatwa bagahanwa, kandi hakarandurwa burundu iri tsinda ry’ibihazi rikomeje guteza umutekano muke.”
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki cyaha. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yavuze ko inzego z’umutekano zirimo Polisi, RIB, Ingabo na DASSO zahise zigera aho byabereye zikimara kumenya ayo makuru.
Yagize ati: “Abakekwa bose hamwe ni umunani. Umuntu umwe yamaze gufatwa, abandi baracyashakishwa. Uwo twafashe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, naho imirambo yajyanywe ku Bitaro bya Rutongo kugira ngo ikorerwe isuzuma.”
Polisi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, kutihorera no gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe.
Iki kibazo kibaye hashize iminsi mike gusa irindi tsinda ry’abakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro rikubise abandi bantu babiri, nubwo bo barokotse. Ni na ryo tsinda rishinjwa gusenya inzu y’umuturage mu minsi ishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yasuye abaturage bo muri aka gace nyuma y’ibi byabaye, abasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano no gutanga amakuru yafasha mu iperereza kugira ngo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bafatwe bagezwe imbere y’ubutabera.

Src: Igihe
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo