U Rwanda rwamaganye amasezerano RDC yagiranye na FDLR, ruvuga ko anyuranyije n’ay’i Washington
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa FDLR, ivuga ko anyuranyije n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington, asaba Kinshasa gusenya burundu uwo mutwe aho kuwugirana ibiganiro cyangwa amasezerano.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, Minisitiri ushinzwe Ukwishyira hamwe kw’Akarere muri RDC, Floribert Anzuluni, afatanyije n’Umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yamaze gusinya amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi bayo no kubashyira mu bigo by’agateganyo.
Anzuluni yavuze ko ayo masezerano ari imwe mu ntambwe Guverinoma ya RDC itewe ishema ko yagezeho mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington, asobanura ko FDLR yemeye gusesa umutwe wayo no gutangira gahunda yo gusezerera abarwanyi.
Yagize ati: "Uyu munsi twishimiye kubamenyesha ko habaye impinduka ikomeye ku kibazo cya FDLR. Nyuma y’ibikorwa byamaze igihe, FDLR yasinye amasezerano yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa by’agateganyo."
Yakomeje avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR, barimo n’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bashobora guhitamo gusubira mu Rwanda, mu gihe abandi bashobora koherezwa mu bindi bihugu.
Yavuze kandi ko Umuryango Mpuzamahanga uzagira uruhare mu gufasha abazagaragaza impungenge z’umutekano wabo nibaramuka bahisemo gutahuka mu Rwanda.
Muri ayo masezerano kandi, hashyizweho komisiyo ihuriweho na Guverinoma ya RDC, abayobozi ba FDLR n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho.
Ku ruhande rwa Guverinoma ya RDC, Umuvugizi wayo Patrick Muyaya yasobanuye ko ijambo "gusenya" rikoreshwa mu masezerano ya Washington ridakwiye gusobanurwa nk’iryerekeza ku kurimbura abarwanyi ba FDLR.
Yagize ati: "Gusenya ntabwo bivuze kwica."
Icyakora, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ayo masezerano nta sano afitanye n’amasezerano y’amahoro ya Washington.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X ku wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amasezerano hagati ya RDC na FDLR adashobora gufatwa nk’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe i Washington.
Yagize ati: "Isinywa ry’ibyiswe amasezerano hagati ya se (Leta ya RDC) n’umuhungu we (FDLR), ndetse n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya Jenoside), nta na hamwe rihuriye n’amasezerano y’amahoro ya Washington kuko nta hantu na hamwe ariteganya."
Amb. Nduhungirehe yibukije ko FDLR itigeze iba mu mpande zashyize umukono ku masezerano ya Washington, ahubwo ko ayo masezerano yasabaga Guverinoma ya RDC gufata ingamba zo gusenya uwo mutwe, aho kuwugirana amasezerano.
Yanagaragaje ko Kinshasa yari yarihaye igihe cy’iminsi 90 cyo kurangiza icyo gikorwa, ariko ko cyarangiye nta cyari cyakozwe, ashimangira ko aya masezerano mashya ari uburyo bwo gutinza no kuyobya ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.
Yakomeje avuga ko kuva amasezerano ya Washington yashyirwaho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, Guverinoma ya RDC yakomeje kongera ubufatanye bwa gisirikare na FDLR ndetse ikinjiza bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe mu ngabo zayo.
Yongeyeho ko Kinshasa yanakomeje ibikorwa byo gushimangira imiterere ya politiki ya FDLR, ikoresheje bamwe mu banyapolitiki bafitanye isano n’ubutegetsi bwa kera baba mu Burayi, barimo Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana na Thadée Kwitonda.
Iyi mpaka ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington ije mu gihe impande zitandukanye zikomeje gutanga ibisobanuro bitandukanye ku buryo ikibazo cya FDLR gikwiye gukemurwa, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibitekerezo (0)
Nta gitekerezo cyari cyashyirwaho. Ba uwambere mugutanga igitekerezo!
Duhe igitekerezo